Evode uwizeyimana biography of abraham
Evode uwizeyimana biography of abraham james!
Evode uwizeyimana biography of abraham
Rwanda: Evode Uwizeyimana, umunyapolitiki utavugwaho rumwe, yeguye
Ahavuye isanamu, Rwanda Parliament
Ibiro bya minisitiri w'intebe w'u Rwanda byatangaje ko Evode Uwizeyimana wari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubutabera yeguye ku mirimo ye.
Heguye kandi n'umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'uburezi Isaac Munyakazi.
Kwegura kwa Bwana Uwizeyimana gukurikiranye n'igitutu cya bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda banenze ihohotera yemeye ko yakoreye umugore ushinzwe umutekano ku nzu iri mujyi wa Kigali.
Kwegura kwa Bwana Munyakazi wari ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye byatunguranye.
Ku mbuga nkoranyambaga, Bwana Uwizeyimana yasabye imbabazi z'ibyo yakoreye uwo mukozi ushinzwe umutekano ubwo ashinjwa kumusanga mu kazi ke akamuhirika akitura hasi.
Bamwe bavugaga ku mbuga nkoranyambaga ko gusaba imbabazi bidahagije, bagasaba ko yegura ku mirimo ye.